Mu Isi aho umwanya wabaye muto, abantu ntibagihurira mu miyenzi, ibisambu, cyangwa nyuma y’amateraniro, aho internet yaziye ntawe ukijya muri korali gushakamo inkumi cyangwa umusore mwiza, benshi bayoboka umuranga mushya witwa internet.
Aha ni ho Kundwa, urubuga ruhuza Abanyarwanda bari imbere n’ababa mu mahanga yavukiye.
Ni urubuga rwahanzwe n’Abanyarwanda ruhuza abashaka abakunzi, abiyandikisha imyirondoro yabo ibanza kugenzurwa mu buryo bwizewe.
Abashaka kurujyaho buzuza imyirondoro irimo amazina, amafoto, bakivuga abo ari bo n’icyo bashaka mu rukundo.
Imikorere y’uru rubuga isa nk’iya Tinder, nk’iyo abantu babiri bakanze ku kamenyetso ko gukundana, habaho guhuza ‘match’.
Kugira ngo ufunguze konti, wishyura amafaranga yo kwiyandikisha 2.000 Frw ukoresheje telefone. Bisobanuye ko ku mafaranga angana gutya, warara ubonye umukunzi.
Usibye ibi, kugira ngo ufungure uburyo bwo kuganira (chat) wishyura 500 Frw ku munsi. Kubona nimero ya WhatsApp y’uwo wishimiye bikaba 3.000 Frw, naho ifatabuguzi rya VIP rikaba 5.000 Frw ku Cyumweru, ku bifuza guhura n’ababa mu mahanga (Diaspora) bishyura 15.000 Frw.
Urukundo rw’uyu munsi rufite ikiguzi, ndetse buri umwe ni ugushima aho yishyikira, agahitamo ibingana n’umufuka we, bitandukanye na ba kera bahuraga, ubu wabona umukunzi utavuye mu cyumba cyawe.
Gushakira abakunzi kuri internet bifite ababishyigira ariko haracyari umubare munini w’Abanyarwanda babirwanya.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!