00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yiseguye ku myitwarire y’umupolisi wabwiye ugiye mu gitaramo ko yanakubitwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 05:58
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cy’umupolisi wagaragaje imyitwarire itari myiza ahabereye igitaramo cya Diamond Platnumz, abwira umukobwa wari ucyitabiriye amubwira ko mu gihe atambitse umugongo hashobora kujyamo no gukubitwa.

Inkuru ziri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2026, harimo iyo kubuza abakobwa bo mu Rwanda kwambara imyambaro migufi, igaragaza amabere, igaragaza umugongo n’ibindi bigaragara nko kwambara utikwije.

Iyi ngingo yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, abashyigikiye ubwisanzure bw’urubyiruko bavuga ko bakwiye kubareba bakambara ibyo bashaka mu gihe bagiye mu bitaramo.

Amashusho yasakajwe yumvikanamo umupolisi abwira uwari ugiye mu gitaramo ko agomba kwambika umugongo we kuko ari yo mabwiriza ahari. Uwo mukobwa yagaragaje ko atabyumva, umupolisi amusubiza ko amabwiriza avamo amategeko, kandi iyo byanze "hazamo n’igiti."

Uwiyita Joselyine Chap kuri X yashyizeho amashusho y’uyu mupolisi agaragaza ko ari ikibazo gikomeye.

Ati “Police mwaba muzi ibi bintu byabereye kuri BK Arena bikozwe n’umupolisi wanyu? Mwadusobanurira niba imyitwarire y’uyu mupolisi yari ikwiye kandi ihuye n’amahame n’imyitwarire y’umupolisi? Abaturage bakwiye kumenya neza aho urwego rwa Police ruhagaze kuri iki kibazo.”

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri X yatangaje ko ikibazo yakimenye kandi hari gushakwa igisubizo.

Ati “Iki kibazo twakimenye kandi twagikurikiranye. Turisegura ku byabaye, cyane cyane ku bijyanye n’imyitwarire y’uyu mupolisi. Turimo gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo hafatwe ingamba zikwiye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine yavuze ko mu bihugu byinshi imyambarire n’ibindi bijyanye na yo byakomotse mu mico yo hanze ariko hari bamwe bakomeje gusigasira ibyabo ku buryo n’ubu umuco wabo wakuze ukomeza kubaranga.

Ati “Ariko kugendana n’ibigezweho ntibivuze guca umuco. Ku mugabane wacu tubona ingero zifatika za sosiyete zinjije umuco uziranga mu mideli igezweho. Nigeria n’ibindi bihugu byerekanye ko ibikorerwa imbere mu gihugu, ibihangano by’abanyabugeni bashobora kubyambara bikabatera ishema, kandi bigakomeza kujyanishwa n’imyambarire igezweho. Ibi bikwiye kutubera urugero.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages