00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru wa CNN yangiwe kugenda mu ndege ya Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2026 saa 07:41
Yasuwe :

Televiziyo ya CNN yangiwe kohereza umunyamakuru wayo mu ndege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ubwo yajyaga muri Tennessee ku wa Gatandatu kureba umukino wa American Football wahuzaga amakipe ya kaminuza.

CNN yari iteganyijwe mu bitangazamakuru byagombaga kugendana na Perezida Trump muri Air Force One.

Icyakora, kuri gahunda y’itangazamakuru White House yashyize ahagaragara ku wa Gatanu nijoro, izina ry’iyo televiziyo ntiryagaragaye. CNN yavuze ko nta kindi gitangazamakuru cyashyizwe mu mwanya wayo.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe hakomeje ukutumvikana hagati ya Trump n’ibitangazamakuru bimwe na bimwe.

Mu cyumweru gishize, yabujije abanyamakuru ba CNN, Politico na MS NOW kwinjira muri White House, abashinja gutangaza amakuru atari yo ku butegetsi bwe.

Ibyo bitangazamakuru byamaganye icyo cyemezo, bivuga ko kibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru.

Byatangaje ko byitabaje inkiko. Televiziyo enye zisimburana na CNN mu gukurikirana ibikorwa bya White House buri munsi, ari zo ABC, CBS, Fox News na NBC, na zo zahagaritse by’agateganyo gutangaza ibikorwa bya Perezida mu rwego rwo gushyigikira bagenzi babo.

Nyuma yaho, umucamanza wo ku rwego rwa leta yavuze ko kubuza ibyo bitangazamakuru kwinjira muri White House bishobora kuba binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Yategetse ko abanyamakuru babyo bongera kwemererwa kuhakorera, byibura mu gihe urubanza rugikomeje.

Nubwo White House yongeye kwemerera abanyamakuru bamwe kwinjira, ku wa Kane yanze ko bamwe mu ba CNN na MS NOW bakurikirana igera ry’abatumirwa mu musangiro wakiriwemo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Ibikorwa bisanzwe byo gukurikirana amakuru ya White House byongeye gutangira ku wa Gatanu.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatandatu, Trump yongeye kunenga CNN n’ibindi bitangazamakuru, abishinja gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma.

White House na yo yavuze ko kwemererwa gukorera mu nyubako yayo bidaha abanyamakuru uburenganzira bwo kugera mu bice byose cyangwa kwitabira buri gikorwa.

BBC dukesha aya makuru, yavuze ko yasabye White House kugira icyo ivuga ku cyemezo cyo kwangira CNN kugendana na Perezida muri Air Force One, ariko ntibyakunda.

Umunyamakuru wa CNN yangiwe kugenda mu ndege ya Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages