Ibi byatangiye ubwo Immanuel Ndungu yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amashusho yafatiwe i Kigali, amugaragaza yambukira ahabugenewe ku banyamaguru (zebra crossing), aho imodoka n’abamotari bahise bahagarara kugira ngo bamwemerere kwambuka, babikora ntawe ubibasabye.
Uwo munyamakuru yatangajwe n’uko abashoferi n’abamotari bubahirije icyo kimenyetso cyo kwambutsa abanyamaguru, avuga ko ari ibintu bidakunze kubaho muri Kenya, aho abashoferi akenshi batubahiriza ahagenewe abanyamaguru.
Mu mashusho yashyize hanze, Immanuel yagize ati “Zebra crossing zirakora koko. Reba uko bari kugabanya umuvuduko bagahagarara kubera njye. Muri Kenya ntabwo byabaho.”
Aya mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, atuma Abanya-Kenya benshi bagira icyo bavuga ku buryo amategeko y’umuhanda yubahirizwa mu bihugu byombi.
Senateri Nyamu Karen, na we yaje kugira icyo avuga ku butumwa bwa Immanuel Ndungu, yamusubije mu buryo bwuzuye gushyenga, ati “komeza kudukoza isoni uko ubishaka.”
Igisubizo cye cyakiriwe n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko amagambo ya Immanuel yongeye kubyutsa impaka zimaze igihe muri Kenya ku bijyanye no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Mu mashusho yafashwe i Kigali, Immanuel yagaragaje ko yashoboye kwambuka umuhanda nta bwoba, kuko ibinyabiziga byahise bihagarara nubwo nta mupolisi wari uhari cyangwa amatara yo mu muhanda yari abitegetse.
Nyuma y’ayo mashusho, Abanya-Kenya benshi bagize icyo bayavugaho, bamwe bemera ko hari isomo igihugu cyabo cyakura ku buryo Kigali ikemura ibibazo by’umutekano wo mu muhanda.
Bamwe bagaragaje ko umuntu wambuka umuhanda muri Kenya ashobora guhura n’akaga mu gihe abashoferi batubahiriza ahagenewe abanyamaguru, mu gihe abandi bavuze ko hakenewe kongera ubukangurambaga bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Immanuel Ndungu ni umunyamakuru uzwi muri Kenya, akaba akorera televiziyo ya Citizen TV, aho amaze kugira izina rikomeye mu itangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!