00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare barinda imipaka hagati ya Koreya y’Epfo n’iya Ruguru bakozanyijeho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 May 2020 saa 09:48
Yasuwe :

Abasirikare ba Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo barasanye mu gace ibihugu byombi bihuriyeho katabamo ibikorwa bya gisirikare, Demilitarized Zone (DMZ), ari nako kabigabanya.

Urufaya rw’amasasu rwumvikanye mu rukerera ahagana saa saba n’iminota 41 ku isaha y’i Kigali ubwo Ingabo za Koreya ya Ruguru zarasaga umusirikare wa Koreya y’Epfo wari ku burinzi mu gace ka Cheorwon.

Nta muntu waguye muri iyo mirwano ku ruhande rwa Koreya y’Epfo. Mu gusubiza abasirikare ba Koreya ya Ruguru, Koreya y’Epfo nayo yabarasheho inshuro ebyiri nk’uko itangazo ry’Igisirikare cyayo ribivuga.

Ntabwo haramenyekana ikintu cyabaye imbarutso y’uko kurasana. Ni ku nshuro ya mbere mu myaka itanu ishize Ingabo za Koreya ya Ruguru zirasa iza Koreya y’Epfo.

Aka gace kabereyemo imirwano, Demilitarized Zone (DMZ), kashyizweho nyuma y’Intambara ya Koreya mu 1953 ari nayo yarangiye hanzurwa ko hashyirwaho agace katarangwamo abasirikare hagati y’ibi bihugu byombi.

Ntabwo haramenyekana imvano yo kurasana hagati y’abasirikare b’ibi bihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages