Tara Reade aherutse kuvuga ko Joe Biden akiri Umusenateri, yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubwo yari umukozi mu biro bye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Reade ni umugore wahoze akora mu biro bya Joe Biden mu gihe cy’amezi umunani, hagati y’umwaka wa 1992-1993 nk’umuyobozi wungirije, akaba yari ashinzwe gukurikirana abimenyerezaga akazi.
Avuga ko muri uwo mwaka yagiye abwira abamuyoboraga ko Biden amukorera ibikorwa by’urukozasoni, gusa ntacyo byatanze kugeza ubwo abwirwa ko yajya gushaka akandi kazi.
Biden kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abeshyerwa, ko “ibyo ntabwo ari ukuri. Ntabwo byigeze bibaho”.
Yasabye ko hakorwa ubushakashatsi hakarebwa niba hari inyandiko n’imwe mu bubiko bwa Sena ya Amerika igaragaza ko Reade yaba yaragaragaje ko ahohoterwa.
Mu kwezi gushize nibwo Reade yamenyesheje polisi ko yakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, gusa ntiyigeze avuga Biden mu majwi.
Yabwiye polisi ko abitangaje ku bw’impamvu ze z’umutekano dore ko igihe cyo kuba yatangiraho ikirego cyamaze kurenga.
Gushinja abakandida bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bahohoteye abagore, ntabwo ari bishya, kuko nka Perezida Trump yashinjwe iki cyaha n’abagore barenga 25 ariko ntibyamubujije gutorwa.



















TANGA IGITEKEREZO