Abajura umunani bitwaje imbunda binjiye ku ngufu mu ruzitiro rw’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Buruseli mu Bubiligi, biba amabuye ya diyama afite agaciro karenga miliyoni mirongo itanu z’amadolari ya Amerika yari ari mu bipfunyika 120.
Ibi byose byakozwe mu kanya gato cyane, ikinyamakuru lematin kikaba kivuga ko ahagana mu saa mbiri z’ijoro ku wa mbere tariki ya 18 Gashyantare ari bwo abo bajura baje mu mavatiri abiri y’umukara afite ibirahuri byijimye bakanyura mu ruzitiro rw’ikibuga cy’indege. Ngo bahise bagana aho indege ya Helvetic Airways yari iparitse iri gupakirwamo ayo mabuye.
Leta y’u Bubiligi ivuga ko abo bagabo bari bitwaje imbunda bipfutse ibitambaro mu maso, bibye ayo mabuye mu minota mike cyane mu gihe yari arimo yurizwa indege.
Polisi ivuga ko yabonye imodoka yatwitswe hafi y’ikibuga cy’indege, ikaba itekereza ko ari imwe mu zakoreshejwe n’aba bajura.
Ine Van Wymeersch, umushinjacyaha mu Bubiligi, avuga ko ubu bujura bwamaze iminota itarenze itanu kandi ko nta masasu yigeze araswa ubwo kwiba byakorwaga.



















TANGA IGITEKEREZO