00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa barifuza impinduka muri Kiliziya Gatolika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 2 March 2013 saa 06:46
Yasuwe :

Mu bushakashatsi bwakozwe ku Bafaransa bahagarariye abandi bagera ku 1 556 guhera tariki ya 27 Gashyantare 2013 kugeza tariki ya 1 Werurwe 2013, bwagaragaje ko bifuza ko Kiliziya Gatolika yajyana n’impinduka zirimo kwemera ko abapadiri bashaka no gusezeranya ababana bahuje ibitsina ndetse no kwemerera abagore kuba abapadiri.
Nk’uko bitangazwa n’urubuga lepoint.fr ngo Abafaransa bifuza impinduka ku buryo bukurikira:
Abagera kuri 90% bifuza ko Kiliziya yakwemera gukoresha imiti mu (…)

Mu bushakashatsi bwakozwe ku Bafaransa bahagarariye abandi bagera ku 1 556 guhera tariki ya 27 Gashyantare 2013 kugeza tariki ya 1 Werurwe 2013, bwagaragaje ko bifuza ko Kiliziya Gatolika yajyana n’impinduka zirimo kwemera ko abapadiri bashaka no gusezeranya ababana bahuje ibitsina ndetse no kwemerera abagore kuba abapadiri.

Nk’uko bitangazwa n’urubuga lepoint.fr ngo Abafaransa bifuza impinduka ku buryo bukurikira:

Abagera kuri 90% bifuza ko Kiliziya yakwemera gukoresha imiti mu kuboneza urubyaro, 83% bashyigikiye ko abapadiri bashaka, 82% bashyigikiye ko abatandukanye bakongera bagashaka. 79% bashyigikiye ko abagore bemererwa kuba abapadiri mu gihe abagera kuri 77% bashyigikiye ko yemera guhuhurwa ku muntu ufite ububabare, mu gihe abagera kuri 80% bashyigikiye ko Kiliziya yakwemera ko inda zikurwamo mu gihe 68% bashyigikiye abashakana bahuje ibitsina.

Nyamara n’ubwo aba Bafaransa bifuza ibi ugereranyije n’umwaka ushize bagiye basubira inyuma mu kwifuza bimwe birimo kuvanamo inda no kwemerera abashakana bahuje ibitsina.

Mu kuvanamo inda mu 2009 abamvaka Kiliziya yakwemera iki gikorwa bari 83% mu gihe uyu mwaka ari 79%. Abashyigikiye kubana kw’abahuje ibitsina ubu ni 62% mu gihe mu 2009 bari 69%.

Bamwe mu bashakanye na bo bahindukiye kuri iki cyifuzo ku buryo 44% bifuza ko Kiliziya yabyemera, mu gihe ababyifuza batabikora bari 64 % mu 2009 mu gihe ubu abayifuza ari 53%.

Mu gushyigikira ko Kiliziya yakwemerera abayoboke bayo bakoresha imiti mu kuboneza urubyaro bari 91% mu 2009, muri uyu mwaka biyongereyeho 6%. Na ho abifuza ko abatandukanye bakongera gusezeranywa bari 82% mu 2009 ubu biyongereyeho 5%.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages