00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 123 bamaze kwicwa n’imbeho mu Burusiya

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 25 December 2012 saa 01:21
Yasuwe :

Ubukonje bwibasiye umugabane w’Uburayi cyane cyane igice cy’uburengerazuba bukomeje guhitana ubuzima bw’Abantu. Mu gihugu cy’u Burusiya harabarurwa abantu bamaze guhitanwa n’ubu bukonje bagera ku 123.
Amakuru dukesha le Parisien avuga ko ubukonje bwabaye bwinshi cyane mu gihugu cy’u Burusiya aho bwageze kuri -60°C. Abantu bapfa ngo bazira ko ubukonje buba bwinshi amaraso ntabashe gutembera mu mubiri (hypothermie).
Mu bitaro byo mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow harwariye abantu (…)

Ubukonje bwibasiye umugabane w’Uburayi cyane cyane igice cy’uburengerazuba bukomeje guhitana ubuzima bw’Abantu. Mu gihugu cy’u Burusiya harabarurwa abantu bamaze guhitanwa n’ubu bukonje bagera ku 123.

Amakuru dukesha le Parisien avuga ko ubukonje bwabaye bwinshi cyane mu gihugu cy’u Burusiya aho bwageze kuri -60°C. Abantu bapfa ngo bazira ko ubukonje buba bwinshi amaraso ntabashe gutembera mu mubiri (hypothermie).

Mu bitaro byo mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow harwariye abantu bagera kuri 833 muri aba bose 345 bakaba bageze mu bitaro mu ijoro ryacyeye.
Abantu 14 mu babuze ubuzima bwabo bakaba ari abana.

Umugabane w’Uburayi ukunda kwibasirwa n’ubukonje bituruka ahanini ku miterere ya kariya gace. Igice cy’uburayi kigerwaho n’imirasire y’izuba yamaze gucika integer, ku buryo hahora hasa n’ahiganje ubukonje.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages