Abanyarwanda batuye mu Busuwisi bamaze gukusanya inkunga igera ku mafaranga y’u Busuwisi 126 900, ( hafi miliyoni 84 z’amafaranga y’u Rwanda) yo gutera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda binyuze mu kigega AgDF.
Mu nama y’Abanyarwanda batuye mu Busuwisi iherutse kubera mu mujyi wa Lausane kuwa 15 Nzeli 2012, Ambasaderi Solina Nyirahabimana uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi yatanze ikiganiro ku kigega “Agaciro Development Fund”, akangurira Abanyarwanda baba mu Busuwisi gushyigikira gahunda ziteza imbere Abanyarwanda bitabira igikorwa cyo gutanga umusanzu wo gushyigikira iki kigega.
Ambasaderi Nyirahabimana, ati “Igikorwa cyo gutera inkunga iki Kigega cyerekana uburyo Abanyarwanda twahisemo kwishakira umuti w’ibibazo duhura na byo, twifashishije mbere na mbere imbaraga zacu bwite, bityo bikadufasha kwihesha agaciro twiyubakira igihugu cyacu.”
Muri uyu muhango kandi Gonzague Munyazogeye uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Busuwisi yibukije ko kubaka u Rwanda ari inshingano ya buri Munyarwanda wihesha agaciro, bityo akangurira Abanyarwanda bose batuye mu Busuwisi kwitabira no gushyigikira icyo gikorwa cyo gutanga umusanzu wo kurwubaka binyuze mu Kigega AgDF.
Kuva icyo gihe kugeza kuwa kane Ukwakira 2012 hari hmaze gutangwa amafaranga y’Amasuwisi agera ku 126 900, ahwanye na miliyoni 84 n’imisago y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO