00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda biga muri Costa Rica bibutse abazize Jenoside

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 20 April 2012 saa 09:47
Yasuwe :

Ku wa gatanu tariki 13 Mata 2012, Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza y’Amahoro ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ( United Nations mandated university for Peace “UPEACE”) iri muri Amerika yo hagati mu gihugu cya Costa Rica, bashoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka kuwa gatandatu tariki ya 7 Mata Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza bifatanyije n’abandi banyeshuri bigana (…)

Ku wa gatanu tariki 13 Mata 2012, Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza y’Amahoro ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye ( United Nations mandated university for Peace “UPEACE”) iri muri Amerika yo hagati mu gihugu cya Costa Rica, bashoje icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka kuwa gatandatu tariki ya 7 Mata Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza bifatanyije n’abandi banyeshuri bigana berekana filimi yitwa “Sometimes in April” nyuma yo gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside ndetse no kumva ubuhamya bw’umwe mu bayirokotse.

Mu gusoza icyumweru cyo kwibuka, abo banyeshuri b’Abanyarwanda batanze ikiganiro muri kaminuza cyitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu ndetse na bamwe mu bayobozi ba Kaminuza.

Ikiganiro cyagendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “Twubakire ku mateka twubaka ejo hazaza” cyatanzwe mu ngingo eshatu” Amateka yabanjirije jenoside, igihe cya jenoside no kwiyubaka k’Umuryango Nyarwanda nyuma ya jenoside.

Mu ijambo rye, Dr Victor Valle, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza , yashimiye abanyeshuri b’Abanyarwanda kuba batanze icyo kiganiro bakibutsa n’abakitabiye impamvu yo kwibuka.

Yavuze ko UPEACE nka kaminuza yimika amahoro, yemera ko mu Rwanda habayeho jenoside yakorewe Abatutsi ,ko kandi icyakorwa cyose mu rwego rwo kurwanya jenoside, UPEACE izagishyigikira.

Yongeyeho ko biri amahire kubona buri mwaka UPEACE yakira abanyeshuri b’Abanyarwanda bikaba bituma buri mwaka abanyeshuri n’abarimu b’iyo kaminuza baturuka mu mpande zose z’asi bibutswa impamvu yo kwibuka abazize jenoside n’inshingano zabo zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro
Abari mu kiganiro bareba filim Sometimes in April
Abanyeshuri b'Abanyarwanda batanga ikiganiro

Foto:Uwineza M.

Inkuru twohererejwe na Marie Rosine Uwineza/ Costa Rica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages