Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, kuwa 26 Mata 2012 abanyeshuri b’Abanyarwanda baba muri Pologne bafatanyije na University of Lodz, berekanye filime hatangwa n’ikiganiro cyo gusobanura no kumenyekanisha jenocide yakorewe Abatutsi.
Icyo kiganiro cyabereye muri Université y’ahantu hitwa Lodz (School of Polish Language, University of Lodz).
Muri icyo kiganiro hasobanuwe neza ibyabaye mu Rwanda uhereye mbere y’ubukoloni kugeza 1994, uko Jencide yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Muri icyo kiganiro, habayeho kandi gusobanura hifashishijwe amashusho atandukanye arimo na Flime n’indirimbo zijyanye na gahunda y’icyunamo, aho abo banyeshuri babifashijwemo cyane n’abarimu ndetse n’abandi banyeshuri cyane abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’izindi nshuti z’u Rwanda zitandukanye, ziga cyangwa zikora kuri iyo Kaminuza n’ahandi hatandukanye.
Nyuma y’ikiganiro na filime hatanzwe n’umwanya w’ibibazo aho abantu banyuranye barimo abarimu, abanyeshuri n’abandi bantu basanzwe bari bitabiriye icyo kiganiro babajije ibibazo, bikaba byarasubijwe n’aba banyeshuri b’Abanyarwanda batanze icyo kiganiro.
Aba bantu bose batashye basobanukiwe kurushaho iby’a mateka y’u Rwanda aho rwavuye, aho rugeze, ndetse naho rugana.
Foto: Dusabe P.
Ni inkuru ya Patrick DUSABE wo muri Diaspora y’u Rwanda muri Pologne



















TANGA IGITEKEREZO