Filime yitwa Zero Dark Thirty iri mu bwoko bwa action, drama, history ikaba imara iminota 157, abayikinnye bakaba baragaragaje uburwo abasirikare ba Amerika bakoresheje kugira ngo bamenye aho Ben Laden ari, berekena n’uburyo yafashwe akicwa.
Amakuru dukesha urubuga huffingtonpost ataratangaza ko Filime yitwa Zero Dark Thirty yayobowe na Kathryn Bigelow, yandikwa na Mark Boal, ikinamo ibihangange mu gukina filime nka Chris Pratt, Jessica Chastain na Joel Edgerton, ikaba izasohoka ku mugaragaro tariki ya 11 Mutarama 2013.
Abasenateri batatu bo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe n’uwitwa John McCain bakaba bandikiye umuyobozi w’inzu yatunganyirijwemo iyo filime, bagaragaza ko batayishyigikiye, kubera ibikorwa bigaragaramo abakozi b’ikigo cy’Ubutasi cya Amerika (CIA) bakoreye ku mfungwa z’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaïda, kugira ngo babahe amakuru yaho Ben Laden aherereye.
Aba basenateri b’inzobere mu by’umutekeno, bakaba bavuze ko nta ruhare urwego rw’ubutasi rwagize mu kugaragaza aho Osama ben Laden, ku buryo babikina muri iyo filime.
Mu ncamake iyi filime ivuga uburyo bahizemo uwahoze ari umuyobozi wa Al-qaeda Oussama Bin Laden, kuva ku bitero byo ku wa 9 Ugushyingo 2011 kugeza ku rupfu rwe, ubwo yicwaga n’umutwe udasanzwe w’ingabo z’Amerika witwa Navy Seal.
Filimi Zero Dark Thirty uzasohoka tariki ya 11 Mutarama 2013, itari yasohoka ngo yamaze guhabwa amahirwe yo kuzatwara igikombe cyitwa Golden Globes gihabwa filime zitwaye neza, mu byiciro bitandukanye.
Sekhon wakinnye ari Ben Laden abajijwe n’abanyamakuru uko gukina Ben Laden byari bimeze, yagize ati "mu by’ukuri byarinze bigera aho dutangira gukina ntazi umuntu ngiye gukina ko ari Ben Laden. Nahamagawe n’abatunganya amafilime bo muri Columbia Pictures, bambwira ko bamfitiye akazi, nanjye ndemera, ntazi akazi ako ariko nyuma ni bwo naje gusanga ngiye gukina ndi Ben Laden."
Akomeza avuga ko ngo barebye mu bakinnyi bose ba filime bagasanga ari we usa na Ben Laden, akaba ari yo mpamvu bamuhisemo.



















TANGA IGITEKEREZO