00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashinjura Bemba batangiye kumvwa n’Urukiko rw’i La Haye

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 14 August 2012 saa 05:44
Yasuwe :

Kuri uyu Kabiri, tariki ya 14 Kanama 2012, ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha CPI (Cour Pénale Internationale) rw’i La Haye mu Buholandi, hatangiye kumvwa abatangabuhamya bashinjura Jean Pierre Bemba, wahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Jean Pierre Bemba wari Umuyobozi w’umutwe uharanira kubohoza Congo Kinsaha MLC (Mouvement pour la Libération du Congo) akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyaha by’ibasiye inyoko muntu.
Bivugwa ko yabikoze ashyigikiye (…)

Bivugwa ko yabikoze ashyigikiye inyeshyamba zo muri Repubulika ya Centre Afrique (Republique Centrafricaine ). Ibyaha byakozwe mu myaka ya 2002 na 203, ubwo inyeshyamba z’umutwe yari ayoboye bivugwa ko zateye inkunga ingabo zari zishyigikiye Ange-Félix Patassé wahoze ari Perezida wa Centrafrique.

Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanaga y’Abafaransa RFI avuga ko abunganira Bemba kuva urubanza rwatangira mu Kwakira 2010 batahwemye kuvuga ko umukiriya wabo ari umwere, bavuga hagati y’Ukwakira 2002 na Werurwe 2003, ingabo za MLC zahabwaga amabwiriza n’Ubutegetsi bw’i Bangui, Umurwa Mukuru wa Centrafrique, ko ibyo bitagomba kubazwa Bemba ko ahubwo ugomba kubibazwa ari Ange-Félix Patassé wari wariyambaje ingabo za MLC mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bwe byakorwaga na Général François Bozizé.

Abunganira Bemba, bavuga ko icyo gihe ingabo za MLC, zarwanaga zambaye imyambaro y’igisirikare cya Centrafrique.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha, buvuga ko nubwo bwose Bemba atajyaga kenshi i Bangui, ariko yari azi neza ko ingabo ze zafataga abagore ku ngufu, zicaga abantu, ndetse zinasahura.

Kuva mu Gushyingo 2010, Ubucamanza bwa CPI bumaze kumva abashinja Bemba 40 ndetse n’abahohotewe.

Ubu igikurikiyeho ni ukumva uruhande rw’abashinjura, biteganijwe ko icyo gikorwa cyazakorwa mu gihe cy’amezi 8 cyangwa arenga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages