00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasore batanu bafashe umukobwa ku ngufu bamaze gufatwa

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 21 December 2012 saa 10:26
Yasuwe :

Polisi yo mu gihugu cy’u Buhinde mu murwa mukuru New Delhi, yatangaje ko yafashe umusore wa gatanu ukekwaho kugira uruhare mu gufata ku ngufu umukobwa wari kumwe n’umuhungu w’inshuti ye.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu musore wafashwe ari we wari wacitse ubwo bagenzi be bafatwaga nyuma yo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 23 muri bisi [bus] ari kumwe n’inshuti ye.
Uwafashwe yakoraga akazi ko gutanga amabwiriza kuri Gym [aho bakorera siporo], akaba yari n’umucuruzi w’imbuto mu (…)

Polisi yo mu gihugu cy’u Buhinde mu murwa mukuru New Delhi, yatangaje ko yafashe umusore wa gatanu ukekwaho kugira uruhare mu gufata ku ngufu umukobwa wari kumwe n’umuhungu w’inshuti ye.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu musore wafashwe ari we wari wacitse ubwo bagenzi be bafatwaga nyuma yo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 23 muri bisi [bus] ari kumwe n’inshuti ye.

Uwafashwe yakoraga akazi ko gutanga amabwiriza kuri Gym [aho bakorera siporo], akaba yari n’umucuruzi w’imbuto mu mujyi wa Delhi.

Umukobwa wafashwe ku ngufu ubu arwariye mu bitaro bikuru bya New Delhi.

Inteko ishinga amategeko mu Buhinde ivuga ko igiye gushyiraho amategeko akomeye ahana icyaha cyo gufata ku ngufu kimaze kuba nk’ingeso mu mujyi wa Delhi no mu yindi mijyi yo mu Buhinde.

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu yari kumwe n’inshuti ye bavuye kureba filimi i Munirka mu majyepfo y’umujyi wa Delhi bagana ahitwa Dwarka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages