Ibiro bishinzwe ubutasi muri Afghanistan bwafatiye mu cyuho imodoka y’umwiyahuzi kuko bwari buzi ko iki gitero cyari bubeho. Uyu mwiyahuzi ufite ubwenegihugu bw’Afganistani akaba yari atwa ye igisasu mu modoka ye mu Mujyi mukuru Kabul.
Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, bitangaza ko ikigo cy’ubutasi cyavuze ko iyi nshuro yari iya 2 uyu mwiyahuzi ashaka kwiturikiriza ho igisasu.
Gusa iki kigo cy’ubutasi ntikivuga abo uyu mwiyahuzi yashakaga kwibasira icyakora haracyakusanywa andi makuru y’ubutasi .
Uyu mwiyahuzi yafatiwe mu muhanda wari uherutse kwicirwamo abantu bagera kuri 7 bishwe n’undi mwiyahuzi aho abasirikare basanze imbunda mu modoka hafi y’amacumbi y’abanyamahanga, muri iyo mirwano hakaba harafpiriye abiyahuzi 2.



















TANGA IGITEKEREZO