00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adama Dieng wakoreraga TPIR, yagizwe Umujyanama wihariye wa Ban Ki-moon ushinzwe gukumira Jenoside

Yanditswe na

Jean Bosco Mutibagirana

Kuya 19 July 2012 saa 11:14
Yasuwe :

Adama Dieng wari Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya, yagizwe umujyanama wihariye w’Umunyambanga Mukuru wa Loni ushinzwe gukumira ibyaha bya Jenoside.
Dieng w’imyaka 62 akomoka mu gihugu cya Senegal, yakoze imirimo itandukanye irimo guteza imbere uburenganzi bwa muntu, kurandura umuco wo kudahana, guha imbaraga inkiko, yagize uruhare mu gutangiza imiryango myinshi itegamiye kuri Leta muri Africa, yagize uruhare rufatika mu gushinga (…)

Adama Dieng wari Umwanditsi Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya, yagizwe umujyanama wihariye w’Umunyambanga Mukuru wa Loni ushinzwe gukumira ibyaha bya Jenoside.

Dieng w’imyaka 62 akomoka mu gihugu cya Senegal, yakoze imirimo itandukanye irimo guteza imbere uburenganzi bwa muntu, kurandura umuco wo kudahana, guha imbaraga inkiko, yagize uruhare mu gutangiza imiryango myinshi itegamiye kuri Leta muri Africa, yagize uruhare rufatika mu gushinga Urukiko rw’Afurika ruharanira uburenganzira bwa muntu, n’ibindi.

Ubunyamabanga bwihariye bwa Loni bushinzwe gukumira Jenoside bwagiyeho mu mwaka wa 2004, nyuma y’uko byari byaragaye ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gukumira no guhagarika Jenoside zagiye ziba. Uyu mwanya washyizweho n’akanama gashinzwe umutekano muri Loni ngo hakusanywe ibimenyetso n’amakuru y’ibyatuma Jenoside zongera kubaho hagamijwe kubikumira.

Adama Dieng asimbuye kuri uyu mwanya Francis Deng, Umunyasudani wari kuri uyu mwanya guhera muri 2007.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages