Nyuma y’igihe kingana n’imyaka 7 adasohora indirimbo, Justin Timberlake agarukanye album ndende cyane yise “The 20/20 Experience”.
Nk’uko tubikesha urubuga 20 minutes, uyu muhanzi w’Umunyamerika umenyerewe mu njyana ya R&B yaherukaga gusohora album yitwa “Future Sex/Love Songs” mu 2006. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Werurwe album ye nshya yiswe “The 20/20 experience” ikaba yashyizwe ahagaragara.
Amurikira abanyamakuru zimwe mu ndirimbo zigize iyi album mu kwezi kwa Gashyantare 2013 yagize ati “Iyi album ndayikunda kandi ndatekereza ko namwe muzayikunda.”
“The 20/20 experience “ ni ndende cyane kuko imara isaha 1 n’iminota 10. Igabanyije mo indirimbo icumi ndende, ku buryo harimo izimara iminota umunani. Urugero twavuga nka “Pusher love girl”, na “Mirros” zo zirenza iminota 8.
Iyi album ni iya gatatu Justin Timberlake asohoye.



















TANGA IGITEKEREZO