00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amata ashobora kuvamo urukingo rwa SIDA

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 11 November 2012 saa 08:42
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Melbourne University yo muri Australia, bwagaragaje ko amata atunganyijwe neza ari kimwe mu bishobora gukorwamo urukingo rwa Virusi itera SIDA.
Ikinyamakuru The Daily Post cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kiratangaza ko itsinda ry’abashakashatsi bo muri Australia rifatanyije n’ikigo cyitwa Immuron bafashe inka ihaka maze bayitera virusi itera SIDA, ariko virusi itera SIDA ntiyagira icyo itwara iyo nka.
Gusa ngo aho iyi nka ibyariye byagaragaye (…)

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Melbourne University yo muri Australia, bwagaragaje ko amata atunganyijwe neza ari kimwe mu bishobora gukorwamo urukingo rwa Virusi itera SIDA.

Ikinyamakuru The Daily Post cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kiratangaza ko itsinda ry’abashakashatsi bo muri Australia rifatanyije n’ikigo cyitwa Immuron bafashe inka ihaka maze bayitera virusi itera SIDA, ariko virusi itera SIDA ntiyagira icyo itwara iyo nka.

Gusa ngo aho iyi nka ibyariye byagaragaye ko mu mata yayo harimo virusi itera SIDA.

Aba bashakashatsi bagaragaje ko iyo nka itigeze yandura ndetse n’inyana yayo ntiyandure, banzura bavuga ko amata y’inka ashobora kwifashishwa mu gukora urukingo rwa virusi itera SIDA.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages