00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya.

Kuya 4 July 2012 saa 10:46
Yasuwe :

Abanyarwanda bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bifatanije n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bijihije isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge, na 18 rumaze rwibohoye bari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.
Ku butumire bw’Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Kimonyo James, ari kumwe n’abandi baturutse muri Mexique, Brazil ndetse n’Argentina, Abanyarwanda bari muri Amerika barahuye baganira ku mateka yaranze u Rwanda kugeza rubonye (…)

Abanyarwanda bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bifatanije n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye, bijihije isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rubonye ubwigenge, na 18 rumaze rwibohoye bari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Ku butumire bw’Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Kimonyo James, ari kumwe n’abandi baturutse muri Mexique, Brazil ndetse n’Argentina, Abanyarwanda bari muri Amerika barahuye baganira ku mateka yaranze u Rwanda kugeza rubonye ubwigenge, ndetse no kugeza igihe cya none.

Mu gihe abaje muri ibyo birori basubizaga amaso inyuma ku mateka y’ubwigenge mu Rwanda, uburyo igihugu cyari kimeze, ndetse n’uburyo abayobozi bakoresheje ubwo bwigenge, Kimonyo James yabagejejeho ubutumwa bw’uwo munsi hamwe n’amateka y’u Rwanda.

Ikindi kandi Kimonyo yabibukije ko u Rwanda ari iguhugu cya buri mu Nyarwanda wese, kandi ko buri wese asabwe guharanira ubumwe n’ubwiyunge, kugirango amahoro n’ubumwe bisagambe.

Kimonyo yasabye Abanyarwanda kwitabira umurimo, kandi bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ikindi ambasaderi Kimonyo yibanzeho ni ibyegeranyo bisohorwa n’imiryango mpuzamahanga bitavuga neza u Rwanda, asaba Abanyarwanda bo mu mahanga kujya bavuga u Rwanda nk’uko ruri, kandi bakavugisha ukuri.

Abatumirwa bose bari aho basusurukijwe n’Amariza n’Amasonga, mu mbyino n’indirimbo za Kinyarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages