00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Amarira ni yose nyuma y’ubwicanyi bwibasiye abanyeshuri

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 15 December 2012 saa 03:21
Yasuwe :

Abayobozi hirya no hino ku isi baracura umuborogo, bitewe n’urupfu rw’abana 20 n’abarimu batandatu barashwe kuri uyu wa gatanu mu ntara Connectcut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ishuri rya Sandy Hook.
Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko Ryan Lanza w’imyaka 24 ukomoka muri leta ya New Jersey ari we wabanje gukekwaho ubu bwicanyi, icyakora rikongeraho ko nyuma abayobozi ritagaragaza amazina yabo batangaje ko ukekwa ari umuvandimwe we Adam Lanza w’imyaka 20.
BBC ivuga ko Adam (…)

BBC ivuga ko Adam Lanza na we wapfuye yari yabanje kwica nyina mbere yo kujya ki ishuri.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama, agaragara nk’ubabaye cyane yatangaje ko hakwiye kugira igikorwa “gifatika” kuri ubu bwicanyi bwahitanye abantu bose hamwe 27.

Si Obama gusa kandi wababajwe n’ubu bwicanyi, kuko nk’uko The Daily Nation kibitangaza ubu bwicanyi bwavugishije benshi mu bayobozi batandukanye bakomeye ku isi.

Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban Ki-moon, mu butumwa yahaye Guverineri wa Connectcut yagaragaje ko impamvu yo kwibasira abana itumvikana yihanganisha ababuze ababo.

Umuyobozi ushinzwe iby’imibanire mu muryango w’ibihugu by’u Burayi Catherine Ashton, Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi Jose Manuel Barroso, Minisitiri w’ Intebe wa Canada Stephen Harper, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza David Cameron n’umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, ndetse na Perezida Francois Hollande w’u Bufaransa na Minisitiri we w’ububanyi n’amahanga, bagejeje ubutumwa bw’akababaro ku Banyamerika.

Abana bibasiwe bari mu kigero kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi. Ubu bwicanyi ni ubwa kabiri bukomeye bukorewe mu mashuri yo mu gihugu cya Amerika, ubwa mbere bukaba bwarabaye mu mwaka wa 2007 ubwo umunyeshuri umwe yicaga abantu 32 muri kaminuza ya Virginia Tech akanakomeretsa abandi benshi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages