Umwe mu bayobozi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) aravuga ko igihugu cye gishaka kubona amakuru nyayo ku nyeshyamba ndetse no kuri leta ya Syria, nyuma y’amezi 16 y’imyivumbagatanyo muri icyo gihugu, uwo muyobozi yavuze ko kuba iperereza ryaragize imbaraga nke byagabanije imbaraga mu gukuraho ubutegetsi bwa perezida Bashar al-Assad.
Uyu muyobozi utavugwa izina mu kinyamakuru The Washington Post dukesha iyi nkuru, yavuze ko mu mezi ya vuba inzego z’iperereza z’Amerika zakajije umurego mu gushakisha amakuru ku nyeshyamba zirwanya leta ya Syria ndetse no ku butegetsi bwa Perezida Assad, ariko kugeza ubu iperereza rigarukira ku kugenzura ibikoresho by’itumanaho no kurebera kure intambara iri muri icyo gihugu.
The Wahington Post itangaza ko abashinzwe iperereza muri Amerika no hanze yayo bavuze ko ibiro byayo bishinzwe iperereza(CIA) bitashoboye gukorera imbere muri Syria, ibyo bikaba bitandukanye n’uruhare runini CIA yagize mu guperereza imbere mu gihugu cya Misiri na Libya mu gihe cy’imyivumbagatanyo muri ibyo bihugu.
Kubura iperereza byagabanije ubushobozi bw’ ubutegetsi bwa Obama mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara yo muri Syria , ariko na none iyo ntambara ni amahirwe ya Amerika yo gukuraho umwanzi wayo Assad, gusa ifite impungenge mu gufasha inyeshyamba kuko bivugwa ko zikorana na Al-Qaeda n’abandi barwanyi ba kiyisilamu.
Ubutegetsi bwa Obama buri gushakisha uburyo bwakomeza gutanga inkunga ku nyeshyamba ariko mu buryo butatera ingaruka nyinshi.
Kutamenya neza ibibera muri Syria , ibyo bituma ibihugu by’inshuti za Amerika bigira impungenge ku wayobora Syria igihe Assad ahiritswe.
Izo mpungenge ziri no ku nzego z’iperereza z’Abarabu bashaka gufasha inyeshyamba guhirika Assad. Umukozi mu nzego z’iperereza mu Burasirazuba bwo hagati yavuze ko iperereza ryabo ntacyo rirabasha kugeraho, ntiyashatse kwivuga uwo ariwe kugirango hatamenyekana uruhare rw’igihugu cye ku bibera muri Syria
Bamwe mu bayobozi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bemeza ko ubushobozi bwa CIA muri Syria bwadindijwe cyane n’ifungwa rya ambassade yabo iri Damascus, muri Gashyantare uyu mwaka.
Nubwo hari ibyo bibazo,Perezida Obama yahaye CIA uruhushya rwo gutanga inkunga ku barwanya Assad. Ikipe y’abakozi batandatu ba CIA bakorera ku mupaka wa Syria na Turukiya bafashije abayobozi b’inyeshyamba, babaha ibikoresho bitandukanye harimo n’ iby’ubuvuzi.



















TANGA IGITEKEREZO