Amerika ikomeje gushinjwa gushyigikira Chen Guangcheng, Umushinwa utavuga rumwe na Leta y’u Bushinwa, byongera ho ko Chen ahakana amakuru avuga ko ahatirwa kuva muri Ambasade y’Amerika ngo ajye mu bandi bashinwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika bivuga ko guhabwa ubuhungiro kwa Chen muri iyi Ambasade byateye umwuka mubi hagati ya Leta y’u Bushinwa n’iya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikaba kandi biri guhindanya isura ya perezida w’iki gihugu Barack Obama. Ibi bikaba bigomba kwitabwaho mu nama igomba kubera mu gihugu cy’u Bushinwa, iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hillary Rodham Clinton.
Nyuma yaho Chen anenze Leta y’u Bushinwa, yarahizwe ahungira muri Ambasade y’Amerika iri Beijing mu murwa mukuru w’ u Bushinwa ahamara iminsi 6 . Ahava ku wa 2 Gicurasi 2012 yerekeje kwa muganga kwivuza ikirenge cyakomeretse ubwo yacikaga aho yari yafungiwe. Nyuma yo kuva kwa muganga yagombaga kujya mu muryango we, kandi ngo u Bushinwa bwara bimwemereye aho ashobora no guhitamo kuba aho ashaka hose mu gihugu .
Chen, aravuga ko yizeye umutekano we igihe yaba ari mu Bushinwa, uyu mutekano we kandi ngo niwo Amerika nubundi yaharaniraga. Mu kanya gato ariko Chen yabwiye iki kigo cy’itangaza makuru AP, ko afite impungenge k’umutekano w’umuryango we yifuza ko umuryango we wakoherezwa mu kindi gihugu. Yongeye ho ko kuva muri iyi Ambasade yabihatiwe n’ u Bushinwa hamwe n’Amerika.
Ibingibi ariko Amerika yabiteye utwatsi, nkuko Ambasaderi wayo Gary Locke yavuze ati: “Yasohotse kubushake bwe ubwo umufasha we yamusabye ko bamusanga kwa muganga“.
Amakuru avuga ko nyuma yo guhura n’umugore we yagaragaje ko icyemezo cyo gusohoka yagifashe adatekereje neza. Mu nama yahuje u Bushinwa n’Amerika Clinton yasabye u Bushinwa kubahiriza uburengazira bwa muntu.
Ubushinwa bwahise bwamagana Amerika ko itagomba kujya yivanga muri gahunda zayo,ndetse Amerika isabwa kubisabira imbabazi nyuma ,Perezida w’u Bushinwa Hu Jintao nawe yahise asaba Amerika ko hagomba kubaho kubahana hagati y’ibi bihugu byombi, no mugihe haba hari ibyo batumva kimwe .
Ibi bihugu rero nti bihuje imirongo ngenderwaho mu miyoborere, ariko ngo nti byakabaye intandaro y’amahane nk’uko Hu abivuga. Bombi ariko nta wagarutse kuri Chen uri kurindwa n’abapolisi benshi bambaye imyenda y’akazi bamugoteye mu bitaro bya Chaoyang.
Muri ibi bitaro Chen yatangaje ko abapolisi bamubwira ko iyo aguma muri iyi Ambasade umuryango we wose uba utakiriho .
Amerika nayo yahakanye ko yaburiye uyu Chen gusohoka kuko umugore we yari agiye gushyirwa ku ngoyi .
Uyu Chen ubana n’ubumuga bwo kutabona, yamenyekanye ubwo yangaga icyemezo cy’u Bushinwa cyo gukuramo inda mu buryo bwo kuringaniza imbyaro, ibyo byatumye afungwa imyaka 7.



















TANGA IGITEKEREZO