00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika itsimbaraye ku ikoreshwa rya ’drones’ no mu bindi bihugu bya Afurika

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 10 January 2013 saa 11:38
Yasuwe :

Nyuma y’igitekerezo cy’ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni ku gukoresha indege zitagira abapilote mu bikorwa byo gucunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo u Rwanda n’ibindi bihugu bikacyamagana bigaragaza ko ibi byaba ari ukuvogera ubusugire bw’ibihugu bya Afurika no gufata uyu mugabane nk’ahantu hakorerwa igerageza ry’ibikoresho by’ibihugu by’amahanga, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratangaza ko gishyigikiye iki gitekerezo cyanabera mu bindi (…)

Nyuma y’igitekerezo cy’ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni ku gukoresha indege zitagira abapilote mu bikorwa byo gucunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo u Rwanda n’ibindi bihugu bikacyamagana bigaragaza ko ibi byaba ari ukuvogera ubusugire bw’ibihugu bya Afurika no gufata uyu mugabane nk’ahantu hakorerwa igerageza ry’ibikoresho by’ibihugu by’amahanga, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kiratangaza ko gishyigikiye iki gitekerezo cyanabera mu bindi bihugu atari muri Congo gusa; ariko bigakorwa ari uko ibihugu birebwa n’ubutumwa byamaze kubyemera.

Victoria Nuland, umuvugizi w’urwego rwa Amerika rushinzwe ububanyi n’amahanga, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ati "Ibi byabaho gusa ari uko ibihugu cyangwa igihugu bigomba gukorerwamo ubutumwa byabyemeye; kandi gukoreshwa [kw’izi ndege] ntibyagira ingaruka ku busugire bwabyo.”

Nuland yakomeje avuga ko igikorwa nk’iki cyafasha Umuryango w’Abibumbye “kurinda abasivile, kandi bikaba byafasha Congo kugarura umutuzo mu bice by’uburasirazuba bwayo.”

Kuri uyu wa kabiri ni bwo Herve Ladsous ukuriye ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro yasabye Akanama k’Umutekano ka Loni kongerera ingufu ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Congo “hongerwa za kajugujugu byanashoboka zimwe muri zo zikaba zifite ubushobozi bwo kureba ibikorwa nijoro,” ndetse hakaba hakwifashishwa indege zitagira abapilote mu kugenzura ibintu bitandukanye bibera mu Burasirazuba bwa Congo.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon bigaragara nk’aho iki cyifuzo yari yacyemeye muri raporo ari gutegura.

Iki cyemezo cyamaganywe n’u Rwanda kuko kigaragara nk’aho ibihugu bikomeye bishaka gukorera igerageza ry’ibikoresho byabyo muri Afurika, ndetse n’ibihugu birimo u Burusiya n’u Bushinwa bifite ijambo rya nyuma ku ifatwa ry’imyanzuro muri Loni.

Gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo ziracyagitsimbarayeho, kuko nk’uko AFP babitangaza ngo iki gihugu gishyigikiye ko ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwarushaho gukorwa hifashishijwe uburyo buteye imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages