00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

45 bapfuye 175 bakomerekera mu bitero Syria yagabye ku bigometse ku butegetsi

Yanditswe na

Noel T

Kuya 26 December 2014 saa 10:21
Yasuwe :

Abasivile 45 baguye mu gitero cy’indege Leta ya Syria yagabye kuri leta ya Kiyisilamu ikorera mu majyaruguru w’Uburasirazuba bw’iki gihugu.
Inkuru ya Reutuers ivuga ko ibi bitero byibasiye imijyi ya Al-Bab na Qabaseen hafi ya Aleppo, ahumvikanaga cyane urusaku rukomeye rwaterwaga n’ibisasu bya rutura byarekurwaga n’indege zegereye ubutaka.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko Syria yakajije ibitero by’indege muri iyi minsi ishize. Ngo byatumye abantu barenga ibihumbi 200 (…)

Abasivile 45 baguye mu gitero cy’indege Leta ya Syria yagabye kuri leta ya Kiyisilamu ikorera mu majyaruguru w’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Inkuru ya Reutuers ivuga ko ibi bitero byibasiye imijyi ya Al-Bab na Qabaseen hafi ya Aleppo, ahumvikanaga cyane urusaku rukomeye rwaterwaga n’ibisasu bya rutura byarekurwaga n’indege zegereye ubutaka.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko Syria yakajije ibitero by’indege muri iyi minsi ishize. Ngo byatumye abantu barenga ibihumbi 200 babura ubuzima kuva mu 2011, hatangiye intambara yo guhirika Perezida Bashar al-Assad.

Miliyoni zisaga eshatu z’Abanyasyria bahunze igihugu, naho izindi miliyoni zisaga zirindwi bo babaho nk’impunzi imbere mu gihugu.

Umwe mu baturage witwa Yousef al-Saadi, yabwiye Reuters abinyujije kuri Skype ko abasivile bapfuye harimo abari bavuye guhaha, ko nta barwanyi barimo.

Agira ati “Abantu bari bagiye kwishakira imibereho, ntawitwaje intwaro wari muri bo, ni kuki Assad ari kutwica, turifuza ko Imana yamwerekezaho guhora kwayo.”

Umujyi wa Al-Bab by’umwihariko ubarirwamo abaturage 100.000 wo watangiye guhura n’ibitero bikaze kuva muri Nzeri ingabo ziyobowe na Amerika zitangiye kuhagira ibirindiro byo guhashya imitwe y’iterabwoba.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, yo ivuga ko ibi bitero by’indege Bashar yakunze kubikoresha yica abaturage bagaragazaga ko batamushaka, ngo ibi byose bikaba byabarwa mu byaha by’intambara.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages