Imwe mu mibare ya vuba iva muri ubwo bushakashatsi, ni iy’Ikigo cya Amerika gishinzwe Kugenzura no Gukumira Ibyorezo (CDC), ahagaragazwa ko abangavu bangana na 60% bibasiwe n’agahinda kadashira.
Mu bahungu b’ingimbi na ho ishyamba si ryeru kuko impuzandengo yerekana hafi kimwe cya kabiri ku mibare y’abangavu, aho bimwe mu bishyirwa ku isonga nk’intandaro y’ibibazo uru rubyiruko ruri gucamo, ari imbuga nkoranyambaga, ingaruka za Covid-19 n’ibindi.
Mu kiganiro Associated Press yagiranye na bamwe mu bugarijwe n’ibi bibazo by’umuhangayiko n’agahinda gakabije, bakomoka muri leta zitandukanye, bagiye bagaragaza impamvu zitandukanye zibatera ibyo bibazo.
Uwitwa Amelia wo muri Leta ya Illinois, yavuze ko yageze n’ubwo agerageza kwiyahura, ahishura ko byatangiye annyuzurwa n’abanyeshuri bagenzi be, akagira inshuti mbi, ndetse agakomeretswa cyane n’abahungu bamuhozaga ku nkeke bamubwira ko aberewe "no gufatwa ku ngufu."
Imibare ikomeza kugaragaza ko nibura umukobwa umwe mu 10, aba yarahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse iki kikaba kiri mu bibazo by’ingutu bibereye umutwaro abangavu bo muri Amerika.
Emma w’imyaka 18 na we avuga ko ibibazo bahura na byo biva mu muhangayiko wo mu mashuri aho akenshi bibaza aho bazerekeza nyuma yo kwiga, mu gihe uwitwa Zoey ufite imyaka 15 we avuga ko yibasiwe n’agahinda gakabije biturutse ku kuba ari we mwirabura rukumbi wabaga mu ishuri ryabo.
Aba bakobwa bose bahuriza ku kuba barebwa n’abagabo n’abahungu bagahita babatekereza mu buryo buganisha ku mibonano mpuzabitsina cyangwa bakababwira amagambo hashingiwe ku miterere yabo ku buryo bituma batabasha gutuza uko bikwiye rimwe na rimwe bikanabatera kwambara mu buryo bumeze nko guhisha iyo miterere yabo nubwo bitababuza kugabwaho ibyo bitero.
Ibitero by’abitwaje imbunda bikunze kugabwa mu mashuri, imihindagurikire y’ikirere, ibibazo by’imibanire n’ibya politiki hamwe n’ibijyanye n’uburenganzira ku mahitamo y’igitsina cyangwa ibyo kugihinduza; byose biri mu bishyirwa ku isonga mu gutuma urubyiruko rwibasirwa n’ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!