00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba-Démocrate baryamye kuri Perezida Biden nyuma ya raporo y’inyandiko z’ibanga yari abitse

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 February 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Abo mu ishyaka ‘Démocrate’ riri ku butegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baryamye kuri Perezida Joe Biden nyuma y’aho hasohotse raporo ku nyandiko z’ibanga zo mu gihe yari Visi Perezida w’iki gihugu, zatahuwe mu kigo cye.

Izi nyandiko zatahuwe mu bubiko bugera ku 10 mu kigo cya Biden cyitwa Penn Biden Center gikorera i Washington. Hari mu Ugushyingo 2022.

Umushinjacyaha Robert Hur mu ntangiriro za 2023 yahawe inshingano yo kuyobora itsinda ry’abanyamategeko bagombaga gukurikirana iki kibazo, bakamenya amakuru yose akubiye muri iyi nyandiko; ibyagombaga gushingirwaho mu kugeza ikirego mu rukiko cyangwa ntibabikore.

Nk’uko BBC yabitangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024, Hur yasohoye raporo y’iperereza igaragaza ko Biden atazaryozwa kubika izi nyandiko kubera ko ari “umusaza udafite ubushobozi bwo kwibuka.”

Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, yatangarije abanyamakuru ko yababajwe n’uko uyu munyamategeko yise Biden umusaza udashobora kwibuka ibyabaye.

Bigendanye n’uko Hur ari umushinjacyaha winjijwe mu kazi na Donald Trump wabanjirije Biden ku butegetsi, Visi Perezida Harris yasobanuye ko iyi raporo igendeye ku marangamutima ya politiki kandi ko yabuzemo ubunyangamugayo.

Ati “Uko Perezida yagaragajwe muri iyi raporo si ibinyoma gusa, ahubwo bigendeye ku marangamutima ya politiki. Iyo bigeze ku nshingano y’umushinjacyaha nk’iriya, tuba dukwiye kwitega ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru.”

Senateri Tinna Smith uhagarariye ishyaka ry’aba-démocrate muri Leta ya Minnesota yatangaje ko ibikubiye muri iyi raporo ari agahomamunwa, na we ashimangira ko ishingiye ku marangamutima ya politiki.

Senateri Jon Ossoff yatangaje ko mu mezi make ashize yabanye na Perezida Biden, kandi ko nta kibazo na kimwe cy’ubuzima afite. Ati “Nasanze atyaye.”

Biden arashaka kwiyamamariza gukomeza kuyobora USA muri uyu mwaka. Gushyirwa mu cyiciro cy’abadashobora kwibuka ibyabaye byamugiraho ingaruka ikomeye kuko byatuma abaturage bamutakariza icyizere, cyane ko baba batamubonamo ubushobozi bwo kubayobora.

Kamala Harris yamaganye amagambo yakoreshejwe muri iyi raporo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages