Umunyamerika ufite inkomoka mu Bayahudi, Jon Ossoff, yatsinze David Perdue bari bahanganye, mu gihe umwirabura, akaba n’umuvugabutumwa, Rev. Raphael Warnock yatsinze mugenzi we Kelly Loeffler.
Gutorwa kw’aba basenateri bombi byatumye Ishyaka ry’Aba-Démocrates rigira ubwiganze mu Nteko, kuko n’ubwo umubare w’abasenateri b’amashyaka yombi ungana muri Sena, Umuyobozi wayo, akaba na Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris, ari Umu-Démocrate.
Ibi bivuze ko Biden azoroherwa no kuyobora Amerika kuko ibyemezo birimo nko gutorera amategeko n’abayobozi mu myanya runaka bizajya byihuta, bityo ibyo yemereye Abanyamerika bigashyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!