Iyi Guverinoma yatangajwe ku wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu Aba-Taliban bigaruriye igice kinini cya Afghanistan, aho batangaje ko bagiye guhindura izina igihugu kikitwa ‘Islamic Emirate of Afghanistan’ nk’uko byari aba-Taliban bakiri ku buyobozi mu 1996-2001.
Guveronoma yabo izaba iyobowe na Minisitiri w’intebe, Mullah Mohammad Hassan Akhund, uri ku rutonde rw’abashakishwa na FBI, akaba umwe mu bashinze umutwe w’Aba-Taliban wari n’inshuti ya hafi y’umuyobozi mukuru wabo, Mullah Mohammed Omar wapfuye mu 2003. Uyu yari na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mbere yuko Abataliban bahirikwa ku butegetsi.
Umuhungu wa Mullah Omar, Mullah Yaqoob yagizwe Minisitiri w’Ingabo mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe Sirajuddin Haqqani umwe mu bashakishwa bikomeye n’Urwego rushinzwe iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, rwashyizeho miliyoni 5$ ku muntu uzamufata.
Uwari washyizwe mu majwi ko azayobora iyi guverinoma, Mullah Abdul Ghani Baradar ni umwe mu bungirije Minisitiri w’Intebe.
Aba-Taliban bafata igihugu bari bavuze ko bagiye gushyiraho guverinoma isangiwe na bose, ariko iyatangajwe igizwe gusa n’abari abayobozi mu mutwe w’Aba-Taliban, nta mugore urimo ndetse benshi muri bo ni abo mu bwoko bw’aba Pashtun biganje muri uyu mutwe, aho bugize 40% by’abanya- Afghanistan bose.
Umuyobozi w’icyubahiro wa Guverinoma y’Aba-Taliban, Mawlawi Hibatullah Akhundzada, yatangaje ko Afghanistan izaba inshuti ndetse igashyikirana n’ibindi bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibindi byose bitangiza amategeko ya ‘Sharia’.
Yongeyeho ati “Mu minsi iri imbere, ubuyobozi ndetse n’ubuzima muri Afghanistan buzaba bugengwa n’amategeko ya Sharia ntagatifu.”
Aba-Taliban kandi bagaruye Minisiteri yangwagwa na benshi muri iki gihugu ubwo bayoboraga, Minisiteri ishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyitwarire myiza no kwamagana imico mibi, igendera cyane ku mategeko akakaye ya Islam.
Uyu mutwe ugiye kuyobora igihugu gifite ibibazo by’ubukungu bikomeye, kandi ubanye nabi n’amahanga ku buryo bishobora kugorana kugisubiza ku murongo.
Umuryango w’Abibumbye uherutse gutangaza ko Afghanistan ifite miliyoni 18 z’baturage bakeneye ubutabazi bw’ibanze, zishobora kwiyongeraho izindi 18, ndetse ko ubwo Abatalibani bafataga iki gihugu uyu muryango wakoresheje miliyoni 200$ mu kwita ku baturage.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!