00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacamanza ba ICC bafite amashyushyu yo kuburanisha Uhuru Kenyatta

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 December 2014 saa 09:15
Yasuwe :

Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ku wa gatatu basabye umushinjacyaha mukuru Fatou Bensounda gukusanya ibimenyetso bishinja Perezida wa Kenya Uhuru Kenya ushinjwa kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu nyuma y’amatora ya 2007, mu gihe kitarenze icyumweru bitaba ibyo agasesa urwo rubanza.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique ivuga ko abacamanza ba ICC boherereje Fatou Bensouda urwandiko rumuha itariki ntarengwa yo gushinja Kenyatta cyangwa kumuhanaguraho (…)

Abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ku wa gatatu basabye umushinjacyaha mukuru Fatou Bensounda gukusanya ibimenyetso bishinja Perezida wa Kenya Uhuru Kenya ushinjwa kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu nyuma y’amatora ya 2007, mu gihe kitarenze icyumweru bitaba ibyo agasesa urwo rubanza.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique ivuga ko abacamanza ba ICC boherereje Fatou Bensouda urwandiko rumuha itariki ntarengwa yo gushinja Kenyatta cyangwa kumuhanaguraho ibyaha.

Bati « Inteko y’abacamanza itegetse ko biterenze icyumweru kimwe umushinjacyaha azerekana ibimenyetso bihamya Kenyatta urubanza rugakomeza byabura akamuhanaguraho ibyaha.»

Fatou Bensouda

Bensouda arega guverinoma ya Kenya kwanga gufatanya na ICC, akemera ko nta bimenyetso bihagije byo kurega Kenyatta afite.

Yagiye asaba Leta ya Kenya kumwoherereza impapuro avuga ko ari ibimenyetso bifatika ariko iyo yiterere agati mu ryinyo.

Avuga ko Leta ya Kenya yanze kumuha impapuro za banki, raporo z’ibiganiro yagiriye kuri telefoni n’ibindi bimenyetso bishinja Kenyatta.

Uhuru Kenyatta

Perezida Kenyatta w’imyaka 53 akekwaho kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu mu mvururu zakurikiye amatora yabaye muri Kenya hagati y’umwaka wa 2007 na 2008.

Izo mvururu zahitanye abasaga 1000 ndetse abagera ku 600 000 barahunga. Uhuru Kenyatta yabaye umuperezida wa mbere ukiri ku butegetsi witabye ICC mu kwakira 2014.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages