Itsinda ry’abacuruzi b’Abanyarwanda bari mu ruzinduko mu Mujyi wa Gebze muri Turukiya aho bazamara icyumweru mu bikorwa by’ubucuruzi no kumenyana n’abashoramari bo muri cyo gihugu.
Hannington Namara uyobora Urugaga rw’Abikorera (PSF) yavuze ko abo bacuruzi batumiwe n’ihuriro ry’abacuruzi ry’i Gebze binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya kugira ngo baganire ku bufatanye bushoboka mu bucuruzi bwabo.
N’uko Newtimes dukesha iyi nkuru yabitangaje, iri tsinda rigizwe n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abanyenganda, abacuruza ibijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ ikoranabuhanga, ba rwiyemezamirimo bakora ubwubatsi, ubukerarugendo, n’abatwara abagenzi ndetse n’abacuruza inyubako bayobowe n’umuyobozi ushinzwe ibiganiro by’ubucuruzi muri PSF, Geoffrey Kamanzi.
Kamanzi avuga ko uru rugendo ruzatuma aba bacuruzi bagirana umubano n’abo muri Turukiya bigahindura byinshi mu bucuruzi bw’u Rwanda.
Ati ”Uru rugendo ruzatuma abacuruzi b’Abanyarwanda bungurana ibitekerezo na bagenzi babo bo muri Turukiya habeho ubufatanye bubyara inyungu buzatuma ibigo by’ubucuruzi bitera imbere”.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya Caesar Kayizari yavuze ko iri tsinda ry’abacuruzi rizagirana inama n’ab’Abanyeturukiya ku ishoramari mu Rwanda byashoboka bakagirana amasezerano y’ubufatanye.
Kayizari yanasobanuye ko ari inshingano za leta kunoza umubano na Turukiya .
Ati “Nka leta dufite inshingano zo guteza imbere gahunda zikomeza umubano w’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Tuzinjirira amasoko y’i Burayi dukoresheje Turukiya”.
Kayizari yongeyeho ko iri tsinda ry’abacuruzi rizasura inganda z’i Gebze bakazigiraho ikoranabuhanga.
Ni ubwa gatatu muri uyu mwaka abayobozi b’ ibigo by’ubucuruzi byo mu Rwanda bagiye gusura Turukiya mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi.
Impuguke zivuga ko izi ngendo zizagira icyo zigeraho u Rwanda nirwagura amasoko rugakurura abashoramari benshi kurushaho.
Mu 2012 Leta y’u Rwanda na Turukiya bashyize umukono ku masezerano ashyiraho gahunda y’imigenderanire igamije kunoza ishoramari hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO