00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadage benshi ntibishimiye imiyoborere ya Chancelier Merz

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 27 July 2025 saa 02:44
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, Abadage 56% batishimiye imiyoborere ye, mu gihe kimwe cya gatatu gusa ari bo bavuga ko banyuzwe n’uburyo abayoboye.

Ikinyamakuru Bild cyatangaje ko muri Kamena 2025, Merz yari ashyigikiwe n’abantu 36%, na ho 45% bamunenga. Kugeza ubu ihuriro ry’amashyaka ayoboye igihugu ririmo Ishyaka rya CDU abarizwamo, n’irya SPD, yombi arushaho kunengwa bikomeye n’abaturage.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko hafi kuri 60% by’Abadage batishimiye imikorere y’iri huriro riri ku butegetsi, ugereranyije na 44% bariho mu ntangiriro za Kamena 2025.

Bivuze ko iyo amatora aza kuba mu mpera ziki cyumweru, CDU yari gutsindira gusa 27% by’amajwi, naho SPD igahabwa 15%, bivuze ko batashobora gukomeza kugira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Kuva Merz yafata ubutegetsi muri Gicurasi 2025, yahise afata umurongo ukarishye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga cyane cyane yibasira u Burusiya ku ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Berlin iri mu bafasha Kiev bakomeye, aho yiyemeje gutanga miliyari 5 z’Amayero zo gufasha mu gukora intwaro zifite ubushobozi bwo kurasa kure.

Muri Nyakanga 2025, Merz yatangaje ko abona inzira ya dipolomasi mu gukemura intambara mu Burusiya na Ukraine zitagishobotse.

Mu gihugu imbere, uko guverinoma iteganya gukoresha umutungo wa rubanda na byo bikomeje guteza impaka n’uburakari, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko Leta isesagura umutungo.

Abadage ntibishimiye imiyoborere ya Chancelier Friedrich Merz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages