00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Abadashyigikiye ubwami batawe muri yombi mu iyimikwa rya Charles III

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 May 2023 saa 07:19
Yasuwe :

Bamwe mu bantu badashyigikiye ubwami bigaragambije kuri uyu wa Gatandatu ubwo u Bwongereza bwimikaga umwami mushya Charles III, batawe muri yombi.

Abigaragambya bari bafite ibyapa bigaragaza ko barambiwe ubwami, ko bashaka amatora bakajya bihitiramo umukuru w’igihugu.

Polisi y’Umujyi wa Londres yatangaje ko hari abo yataye muri yombi bashinjwa guteza akaduruvayo mu mujyi, nyamara bamwe muri bo ngo ni abigaragambyaga berekana ko badashyigikiye ibijyanye n’ubwami.

Itsinda ryiyise Republic ridashyigikiye ubwami, ryatangaje ko umuyobozi waryo Graham Smith n’abandi bayoboke batanu batawe muri yombi, ibyapa bari bakoresheje byanditseho amagambo yamagana ubwami birafatirwa.

Byinshi muri ibyo byapa byari byanditseho amagambo ‘Not My King’ n’andi.

Itsinda Republic ribinyujije kuri Twitter, ryatangaje ko batagikeneye umwami, icyo bashaka ari amatora.

Bati “Aho kuduha Charles, turashaka kwihitiramo. Ni ibintu byoroshye.”

Abigaragambya kuri iyi nshuro bahuriye ku rubuga ruzwi nka Trafalgar Square i Londres ari naho hari ikibumbano cy’Umwami Charles I wishwe mu 1649 azize kwivumbura kw’abaturage.

Nyuma y’urupfu rwe u Bwongereza bwahindutse Repubulika by’igihe gito ariko ubwami buza gusubizwaho mu 1660 ubwo umuhungu we Charles II yimikwaga ngo asimbure se.

Bamwe mu badashyigikiye ubwami mu Bwongereza bavuga ko bihabanye na demokarasi kuko nta ruhare bagira mu gutora uzaba umwami, bakaninubira amafaranga agenda mu kwita ku bwami n’umuryango w’umwami kandi nta kintu kigaragara byinjiza mu isanduku ya Leta.

Abigaragambya bari bafite ibyapa bigaragaza ko batemera Umwami Charles III nk'umwami wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages