Aba-Republicains bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, bari gukora umushinga w’itegeko riha ibihano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, nyuma y’uko Umushinjacyaha Mukuru warwo asabye ko abayobozi ba Israel na Hamas batabwa muri yombi bakekwaho kuba mu ntambara yo muri Gaza.
Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, yashinje Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo, Yoav Gallant ndetse n’abayobozi ba Hamas; Yahya Sinwar, Ismail Haniyeh na Mohammed Diab Ibrahim al-Masri ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gaza na Israel.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Umutwe w’Abadepite, Mike Johnson, Umu Republican wa Louisiana, yavuze ko iki gikorwa cya ICC giteye isoni kandi kitubahirije amategeko.
Ku wa Mbere, Johnson yagize ati "Niba bidakozweho n’ubuyobozi bwa Biden, ICC ishobora gushyiraho no kugira imbaraga zitigeze zibaho mu gufata ibyemezo byo guta muri yombi abayobozi ba politiki b’Abanyamerika, abadipolomate b’Abanyamerika, ndetse n’abasirikare b’Abanyamerika. Ayo ni mahano.”
Michael McCaul, umu-Republicain wo muri Leta ya Texas yabwiye Axios ko umushinga w’itegeko rifatira ibihano urukiko umaze gutegurwa, hashingiwe ku mushinga w’itegeko ryo muri Gashyantare 2023 watangijwe na Senateri Tom Cotton, umu-Republicain wo muri Leta ya Arkansas.
Cotton yari mu basenateri 10 bandikiye Khan mu ntangiriro z’uku kwezi, yibutsa umushinjacyaha wa ICC ko Amerika ifite itegeko mu gitabo ryemerera “inzira zose zikenewe kandi zikwiye” kurengera Abanyamerika cyangwa abo bafatanije bashakishwa n’urukiko. Itegeko ryo mu 2002 ryiswe “Itegeko ryo gutera La Haye.”
Nk’uko Axios ibitangaza, Netanyahu yasabye Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Joe Bide, gutabara kugira ngo ICC itemera icyifuzo cya Khan.
Biden yamaze kwamagana icyifuzo cya Khan cyo gushyiraho izo mpapuro avuga ko "gikabije".
Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yashimangiye ko ICC nta bubasha ifite kuri iki kibazo anasaba iperereza ryemewe kandi ryizewe.
Nubwo Amerika yari umwe mu bashyizeho ICC, bigereranywa n’inkiko z’ibyaha by’intambara zashyigikiwe na Washington muri Yugosilavia no mu Rwanda, Abadepiteni bayo ntibigeze bemeza Sitati y’i Roma.
Urukiko rufite ububasha kuri Banki y’Iburengerazuba na Gaza kubera ko ubuyobozi bwa Palesitine bwemewe mu 2015.
Mu bihano bishobora gufatwa harimo kubuza abashinjacyaha ba ICC kujya muri Amerika, kubabuza kugira imitungo muri Amerika, kubambura visa za Amerika n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!