Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama, ni bwo abadepite ba EU batoye itegeko ryemerera u Bwongereza kuva muri uyu muryango. Abagera kuri 621 batoye Yego, 49 batora Oya, na ho 13 barifata.
Umuyobozi w’itsinda rishinzwe ibyo kwivana muri EU muri iyi nteko, Guy Verhofstadt, yagaragaje agahinda atewe no kuba u Bwongereza buvuye muri uyu muyango.
Ati “Birababaje kubona igihugu gikomeye mu muco, ubukungu, no muri Politiki kituvamo. Kubona iki gihugu kituvamo kandi cyaratanze amaraso yacyo inshuro ebyiri mu kubohora u Burayi.”
Umudepite, Philippe Lamberts, avuga ko gutandukana k’u Bwongereza na EU bikwiye kubabera isomo.
Ati “Brexit ni isomo kuri twese. Birakwiye ko dushyiraho imyanzuro ku bibazo byihutirwa”
Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, avuga ko u Bwongereza buzakomeza kugirana umubano mwiza n’uyu muryango mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’umutekano, nubwo nta bundi bufatanye buzabaho bufitiye inyungu uyu muryango.
Ku rundi ruhande ariko, u Budage bwo buvuga ko amasezerano yo kunyuza ibicuruzwa ku mipaka nta misoro, azubahirizwa igihe u Bwongereza bwemeye ko inganda zose zifatwa kimwe.
Biteganywa ko u Bwongereza buzakomeza kugendera ku mategeko ya EU kugeza mu mpera za 2020 ndetse bishobora no kurengaho, kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bihabwe umwanya uhagije wo kwitegura.
U Bwongereza kandi buzishyura nibura miliyari 33 y’ama-pound yo gutandukana na EU, ndetse uburenganzira bw’abaturage ba EU baba mu Bwongereza cyangwa ubw’Abongereza bari muri EU, buzakomeza kubahirizwa.
Biteganyijwe ko u Bwongereza buzava muri EU kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2020.



















TANGA IGITEKEREZO