Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gashyantare 2023, depite Marc Tarabella yahaswe ibibazo n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi, nyuma yo gusakwa na polisi inshuro nyinshi mu rugo rwe ruri Anthisnes.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi yemeje ko umudepite, Marc Tarabella yatawe muri yombi kubera ikirego cyo kureba niba koko yarakiriye ruswa ivuye muri Qatar na Maroc mu kwemeza ingamba zashoboraga kugirira ibihugu byombi inyungu kurushaho.
Tarabella akurikiranyweho gutanga ubufasha mu Nteko y’Umuryango w’u Burayi, mu nyungu z’ibindi bihugu. Mu myaka ibiri ishize ngo yakiriye ibihumbi 140 by’amayero nk’uko raporo y’abadepite yabigaragaje.
Mugenzi we Cozzolino ntabwo yigeze afatirwa mu cyuho gusa aracyekwaho kwakira amafaranga mu kurengera inyungu z’abandi akarwanya ifatwa ry’imyanzuro runaka y’inteko ishinga amategeko yashoboraga kubangamira inyungu z’ibyo bihugu.
Biteganyijwe ko iburanisha rizatangizwa mu cyumweru gitaha aho umucamanza agomba gufata umwanzuro niba Tarabella agomba gukurikiranwa.
Ku ruhande rwa Tarabella yakunze kugaragaza ko ibimuvugwaho ari ibinyoma.
Kugeza ubu abantu bagera kuri batatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bamaze gutabwa muri yombi mu iperereza ryatangijwe umwaka ushize rirebana na ruswa.
Aba barimo uwahoze umwe mu ba Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Eva Kaili, Pier-Antonio Panzeri na Luca Visentini na Francesco Giorgi.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International watangaje ko byabaye umuco mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, aho abayigize bakora ibyo bashaka binyuranyije n’amahame kandi ntibabihanirwe.
Nubwo Qatar ari yo ishyirwa mu majwi kuba yaratangaga ayo mafaranga ku badepite, icyo gihugu cyabihakanye kivuga ko ntaho bihuriye.







Ibitekerezo 0