Muri Gicurasi 2017, nibwo Emmanuel Macron w’imyaka 39 yatsindiye kuyobora u Bufaransa agize amajwi 65,5%, ahigitse Marine Le Pen wagize 34,5 %.
Iryo barura ryakozwe n’ikigo mpuzamahanga cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi kuri Internet, YouGov France.
Gishingiye kuri ubwo bushakashatsi, kigaragaza ko mu kwezi kwa Kanama, abafaransa bagaragaje ko bishimira uburyo Perezida Macron ayobora bageze kuri 30%, bavuye kuri 36% muri Nyakanga, mu gihe muri Kamena bari 43%.
France 24 dukesha iyi nkuri yanditse ko impamvu zikomeye abatoye bagaragaza ko batishimiye kandi bakemanga mu miyoborere ye, harimo uburyo akoresha bw’itumanaho budashimisha benshi mu bagize guverinoma.
Macron aheruka kubwira ikinyamakuru Le Point ko azagerageza kubana neza no kongera kwigarurira Abafaransa bagarazaga ko batamwishimiye mu gihe kiri imbere.
Iryo barura kandi ryanagaragaje ko na Minisitiri w’intabe, Edouard Philippe, nawe agenda atakarizwa icyizere ku kigero kiri munsi y’icya Macron, kuko we abamwishimiye bavuye kuri 37% muri Nyakanga bikagera kuri 32% muri Kanama.
Gusa Macron uvuga ko azashyiraho uburyo buhamye buzatuma benshi bamugarurira icyizere, yatangaje ko mu minsi mike azatanga ikiganiro, gisobanura neza uburyo amavugurura yagiye akora yari akenewe.
Mu kwezi gushize ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Romania, yavuze ko Abafaransa benshi banenga impinduka yakoze ariko ko zigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu kikaza mu bihagaze neza ku mugabane w’u Burayi.



















TANGA IGITEKEREZO