Abantu barindwi b’umuryango w’Abafaransa bari bafashwe bugwate n’inyeshyamba muri Cameroun barekuwe, bakaba bamaze gusubizwa mu gihugu cyabo aho bakiriwe na Perezida François Hollande.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Le Point cyandikirwa mu Bufaransa, ni uko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Mata, umuryango w’abantu 7 wagejejwe mu Bufaransa, urimo abana bane bari hagati y’imyaka 5 na 12 wari washimuswe tariki ya 19 Gashyantare n’abantu bitwaje ibirwanisho mu majyepfo ya Cameroun. Uyu muryango ukaba wararekuwe ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2013.
Nyuma yo kumenyekana ko abo bafaransa barekuwe, Minisitiri ushizwe ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Laurent Fabius yahise ajya mu gihugu cya Cameroun gutahukana uwo muryango.
Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande waje kwakira uyu muryango ahitwa Orly mu majyepfo y’iki gihugu, yavuze ko nta ngwate yatanzwe kugira abo bantu barekurwe, ariko habayeho ibiganiro.
Uyu muryango wa Tanguy Moulin-Fournier wari watawe muri yombi n’inyeshyamba, ukaba wari utuye mu gihugu cya Cameroun mu mujyi wa Yaoundé, guhera mu mwaka wa 2011, aho yakoraga mu kigo kitwa GDF Suez, umuvandimwe we witwa Cyril Moulin-Fournier utuye mu Gihugu cya Espagne, akaba yari yaje kubasura na we agafatanwa na bo.



















TANGA IGITEKEREZO