Nyuma y’aya matora, Abafaransa bakomeje kugaragaza ibyishimo bikomeye ndetse banigamba ko barusha ubwenge Abanyamerika bitewe n’ukuntu bitwaye neza mu matora y’umukuru w’igihugu ugereranyije n’uko Abanyamerika bitwaye umwaka ushize.
Mu tubari n’aho bagurira ikawa ababaga baganira ku matora bagaragazaga ukwishongora cyane no kwishyira hejuru ko mu bijyanye n’ubwenge no kureba kure ntaho bahuriye n’Abanyamerika.
Bagaragaza ko gutora kwabo ari nk’igikorwa cyo kwishimisha atari umurimo ubagora kandi ko bizakomeza no mu hazaza h’icyo gihugu.
Umufaransa Pierre Grimange yagize ati “Ntabwo turi injiji nk’Abanyamerika uko biri kose. Twongereye ikintu mu bijyanye n’umuco wacu w’ubwisanzure ndetse na demokarasi ubwayo."
Undi Mufaransa Helene Commonceau we yagaragaje ko atazi icyo abantu barimo kwishimira kuko n’ubundi bizwi ko Abafaransa barusha ubwenge Abanyamerika.
Ati “ Turasobanutse kurusha Abanyamerika, ibyo ni ukuri rwose, ariko bigaragara ko ari bo babyiteye, ntabwo barebye kure.”
Nubwo inkuru ya The newyorker itagaragaza itandukaniro ry’ayo matora, Abafaransa benshi bishimiye Emmanuel Macro mu gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abenshi bo bamaganye itorwa rya Trump ndetse hakabaho n’imvururu.



















TANGA IGITEKEREZO