Ubu aba babiri ba nyuma bari basigaye; Manuel Kroiss na Ross Nordeen na bo bakuyemo akarenge nk’uko Business Insider yabitangaje.
Ku wa Gatatu Kroiss yatangaje ko agiye kuva muri xAI, nyuma ku wa Gatanu hatangazwa n’igenda rya Nordeen.
Mu minsi ishize Musk yavuze ko xAI itubatswe neza mu itangira, bityo ubu iri kongera kubakwa uhereye hasi mu mizi.
Iyi sosiyete iherutse guhuzwa na SpaceX na yo ya Musk, ibi bikaba byaratumye SpaceX, xAI, na X yahoze yitwa Twitter byose biba munsi y’ubuyobozi bw’ikigo kimwe, ibi byose bikaba byarabaye mu gihe bivugwa ko SpaceX iteganya kujya ku isoko ry’imari n’imigabane.
Kroiss na Nordeen bombi batangaga raporo zabo kuri Musk, aho Kroiss yari ayoboye ikipe ishinzwe kwigisha no gutegura porogaramu mbere y’uko zishyirwa hanze ngo zikoreshwe [pretraining team], mu gihe Nordeen yari umukozi wungirije kandi w’inkoramutima wa Musk.
Bivugwa ko Nordeen yaje muri xAI avuye muri Tesla, akaba anavugwaho uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwirukana abakozi benshi muri Twitter nyuma y’uko yari imaze kugurwa na Musk mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!