Uku kwicugusa kw’iyi ndege kwakomerekeyemo abagera kuri 12 harimo abagenzi batandatu n’abandi bakozi bayo batandatu, bahise bahabwa ubutabazi byihuse bakigera ku kibuga cy’indege bajyanwa kwa muganga kuko amakuru yari yatanzwe mbere ko indege yagize ikibazo iri mu nzira.
Ibi byatumye ubwo iyi ndege yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Dublin bitahagaritse izindi ngendo n’ibikorwa byo ku kibuga ndetse abari bayirimo bose babasha guhita bitabwaho.
Ubuyobozi bwa Qatar Airways bwabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abakomerekeye muri iyo mpanuka bagize ibikomere bidakabije bakaba bari kwitabwaho n’abaganga. Bwongeyeho ko icyateye iyo mpanuka kiri gukurikiranwa n’iyi sosiyete ngo kimenyekane.
Iyi mpanukai ije ikurikira indi yabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize ubwo indege ya Boeing 777-300ER ya Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu Kirere ya Singapore na yo yataye inzira ubwo yari mu kirere igahitana umuntu umwe.
Icyo gihe, abandi barenga 100 barakomeretse harimo 20 bakomeretse urutirigongo bikomeye bitewe no kwisekura ku byuma byo mu ndege.
Abahanga mu by’ubwikorezi bwo mu kirere bavuga ko kubura kwicugusa kw’indege iri kuguruka ahanini biterwa n’ikirere kitameze neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!