Amakuru avuga ko abantu 110 ari bo bari bari mu kirombe ubwo iryo turika ryabaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2022 aho nibura bari bari gukorera muri metero 300 munsi y’ubutaka.
Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Fahrettin Koca, yavuze ko 11 babashije gukurwamo ari bazima ndetse bari kwitabwaho kwa muganga kandi imirimo yo gushakisha abandi irakomeje.
Imiryango n’inshuti z’imiryango yagwiriwe n’ikirombe nibo usanga biganje kuri iki kirombe bategereje kumva inkuru nziza ko umuntu wabo yaba yabonetse.
Bivugwa ko iturika ryabaye ahagana saa cyenda aho nibura abantu 49 bari bari gukorera ahantu hateye impungenge cyane nko muri metero 300 na 350 mu nda y’Isi nkuko byatangajwe na Minisitiri w’umurimo, Suleymana Soylu.
Ati “Harimo n’abo tutashoboye gutabara ngo tubakure ahongaho.”
Kugeza ubu icyateye iryo turika ntikiramenyekana ariko ubushinjacyaha bwatangiye iperereza hagamijwe kumenya intandaro y’icyateye iri turika.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan ashobora gusura aka gace ka Amasra mu kwifatanya n’imiryango yabuze ababo no kureba aho imirimo y’ubutabazi igeze.
Meya wa Amasra, Recai Cakiri, yavuze ko n’abantu babashije kurokoka bakomeretse mu buryo bukomeye.
Ubusanzwe iki kirombe cyakorerwagamo n’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Leta Turkish Hard Coal Enterprises.
Iki gihugu cyaherukaga kugira impanuka y’iturika ry’ikirombe mu 2014, ubwo abantu basaga 300 bapfuye nyuma y’iturika ryabayeho mu Burengerazuba bw’umujyi wa Soma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!