Ku itariki 13 Ugushyingo 2015 ni bwo Umujyi wa Paris wibasiwe n’ibitero by’umutwe wa Islamic State byahitanye abantu 130 abandi barakomereka.
Minisitiri w’Ubutabera Christiane Taubira yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko ikigega cya leta cyashyizweho mu 1986 mu rwego rwo guha impozamarira abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba kimaze kwishyura miliyoni 6.7 z’ama euro imiryango y’abapfiriye muri biriya bitero.
Taubira yakomeje avuga ko andi ibihumbi 771 yahawe abakomerekeye muri biriya bitero n’imiryango yabo ndetse abo bafitanye isano bishyurirwa amafaranga y’ingendo.
Nyuma ya biriya bitero leta y’u Bufaransa yashyizeho umurongo utishyurwa ku bagizweho ingaruka na byo barimo abari bahari, n’abahungabanyijwe na byo kugira ngo babashe kubona impozamarira.
Kuva uyu murongo washyirwaho kugeza mu mpera z’Ugushyingo, abagera ku bihumbi 11 ni bo bari bamaze kuwukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO