00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Busuwisi bwahamijwe guhonyora uburenganzira bw’abagore bitewe n’ihumana ry’ikirere

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 April 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga rwo mu Bufaransa rwahamije igihugu cy’u Busuwisi intege nke mu gukemura ibibazo bikomeye by’ihumana ry’ikirere, bikagira ingaruka ku magara y’abanyagihugu n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.

Uru rukiko rwashyikirijwe iki kirego n’abagore barenga 2,000 bishyize hamwe bakarega icyo gihugu, bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iterwa n’ibyuka bishyushye yashegeshe amagara yabo n’imibereho myiza bikabashyira no mu byago byo kuba bapfa.

Urwo rukiko rwanzuye ko Guverinoma y’u Busuwisi yahonyoye bumwe mu burengazira bwa muntu bw’abagore bitewe n’ibyuho bikomeye mu mategeko ajyanye no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, ndetse no kunanirwa kugera ku ntego zo kubungabunga ikirere yari yariyemeje.

Urukiko rwatangaje ko uko kunanirwa gufatwa nko kubangamira uburenganzira bw’abagore “ku kurindwa ingaruka mbi ziterwa n’ihumana ry’ikirere ku buzima, amagara, imibereho myiza ndetse n’ubuzima buzira umuze.”

Ni bwo bwa mbere urwo rukiko ruciye urubanza ku kirego cyijyanye n’ihumana ry’ikirere, umwanzuro warwo ukaba wemejwe uko kandi utajuririrwa.

Aba baagore barenga 2,000 baregeye urukiko ko ubuzima bwabo buri mu kangaratete bitewe n'ihumana ry'ikirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages