Mu 2022 ubwo haburaga igihe gito ngo habe amatora ya Perezida ni bwo Brigitte yareze aba bagore, kubera amashusho bashyize ku muyoboro wa YouTube mu mpera za 2021, bavuga ko yahoze ari umugabo witwaga Jean Michel.
Amandine uvuga ko ari umupfumu, muri iki kiganiro cyamaze amasaha ane, yabwiye Natacha wari wamwakiriye ko ibyo kuba Brigitte yarihinduje igitsina atari inkuru mpimbano.
Ikinyamakuru France 24 cyo mu Bufaransa cyatantaje ko Amandine Roy ari we gusa wageze mu rukiko. Natacha we ntiyabonetse kubera impamvu y’uburwayi.
Amandine yabwiye urukiko ko Natacha usanzwe ari nyir’umuyoboro wa YouTube yashakaga gusangiza abantu ibyo we [Amandine] yakozeho ubushakashatsi mu myaka itatu.
Uyu Mufaransakazi yagaragaje ko yababajwe n’uko itangazamakuru risanzwe ritakurikiranye aya makuru acyemeza ko ari impamo kugira ngo riyatangaze. Ngo ntiyari guhisha ikibazo kiremereye nk’iki kandi akizi.
Uhagarariye Brigitte mu mategeko yavuze ko gukwirakwiza aya makuru yita ibihuha ari ukumuharabika bikabije, asaba ko batanga indishyi y’akababaro ingana n’amadolari 10.750.
Uru rubanza ruzasomwa ku wa 12 Nzeri 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!