Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, batangaje ko basuye aho aba bagororwa bari gutorezwa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine, basobanurirwa icyo bitezweho.
Ngo babwirwaga bati “Mushobora kuyihagarika, mugatangira ubuzima bushya. Ikintu cy’ingenzi ni ubushake bwanyu kubera ko mugiye kurwanira igihugu cyababyaye. Ntabwo mukwiye gutsindira kuri 50%, ahubwo mukwiye kugeza kuri 100%, yewe na 150%.”
Iki cyemezo kigamije gufasha Ukraine kuziba icyuho cy’abasirikare barimo abapfiriye muri iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 ndetse n’inkomere. Gusa ntabwo kireba abahamijwe ibyaha byo gusambanya, kwica abantu babiri kuzamura ndetse n’abahamijwe ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa Ukraine, Olena Vysotska, yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma abagororwa bujuje ibisabwa, ubu hamaze gufungurwa by’agateganyo abagera ku 3000 kandi bamaze kwinjizwa mu gisirikare.
Ati “Ibitekerezo byinshi byavuye mu bagororwa bashaka kugaruka mu rugo nk’intwari, aho kugaruka mu rugo bavuye muri gereza.”
Minisitiri Vysotska yatangaje ko aba bagororwa bahawe imyitozo yo gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara, yongeraho ko abandi 27.000 nibamara gusuzumwa, bazarekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!