00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahinzi bo muri Pologne bafunze imipaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 March 2024 saa 09:18
Yasuwe :

Abahinzi bo muri Pologne bamaze igihe mu myigaragambyo, kuri iki Cyumweru bafunze imipaka itandatu ihuza icyo gihugu na Ukraine nyuma y’igihe basaba ko Leta yahagarikaga umusaruro mwinshi w’ibikomoka ku buhinzi uva muri Ukraine, bigatesha agaciro uw’abo bahinzi.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe imipaka muri Pologne, Andrey Demchenko yatangaje ko imodoka zisaga 2400 kuri iki Cyumweru zari ziparitse ku ruhande rwa Ukraine zabuze uko zambuka kuko abahinzi babaye ibamba.

Abahinzi bo muri Pologne guhera mu Ugushyingo uyu mwaka bakora imyigaragambyo, bamagana uburenganzira bagenzi babo bo muri Ukraine bahabwa bwo kwinjiza ibinyampeke byabo mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nta misoro bitanze, nyamara Ukraine itabarizwa muri EU.

Ibyo binyampeke bavuga ko biba bihendutse bikaryamira ibyabo bahinzi bahinga, bagakorera mu bihombo kuko ku masoko ibyo muri Ukraine aribyo bigurwa kandi bitarasoze.

Minisiritiri w’Intebe wa Pologne, Donald Tusk yatangaje ko bamaze iminsi mu biganiro na bagenzi babo bo muri Ukraine ngo barebe ko imipaka yaba ifunzwe by’agateganyo, nubwo ku ruhande rwa Ukraine batabikozwa.

Abahinzi kandi bamaze igihe bigaragambiriza ku mipaka igabanya Pologne na Lithuania, aho bavuga ko amakamyo azanye ibicuruzwa abikuye Ukraine atinya kunyura ku mupaka ugabanya Pologne na Ukraine, agahitamo kujya guca muri Lithuania.

Mu rwego rwo gufasha Ukraine iri mu ntambara, EU yakuyeho imisoro yose yakwaga ibihingwa byo muri iki gihugu byinjiye muri uwo muryango, kugira ngo kibone amafaranga yo guhangana n’intambara kimazemo imyaka ibiri n’u Burusiya.

Izi modoka z'abahinzi zimaze iminsi ku mipaka igabanya Pologne na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages