Ni umwanzuro abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango bafatiye mu nama yabahurije muri Niger kuwa 6 Nzeri.
Kuri ubu aba basirikare basigaranye iminsi 7 yo kuba bamaze gushyira ubutegetsi mu biganza by’abasivile, mu gihe hakirebwa uko hazategurwa amatora ya Perezida.
ECOWAS yakunze kumvikana yamagana ibyakozwe n’izi ngabo byo gufata ubutegetsi zihiritse Perezida kuko ihamya ko bizagira ingaruka mbi ku mahoro n’umutekano muri Mali ndetse no mu karere muri rusange.
Ibi byatumye uyu muryango ufatira ibihano iki gihugu birimo ko Mali yahise ihagarikwa by’agateganyo mu nzego zose zifata ibyemezo za Ecowas, kugeza igihe ibintu bizasubira mu buryo. Hafunzwe kandi imipaka yose yo ku butaka no mu kirere, hahagarikwa ibikorwa byose by’ubukungu n’ubucuruzi hagati ya Ecowas na Mali.
Tariki 18 Kanama 2020, nibwo Ibrahim Boubacar wari umaze imyaka irindwi ayobora Mali yahirtswe ku butegetsi n’ingabo z’iki gihugu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!