Uyu mutingito wangije byinshi birimo ibikorwaremezo, inzu ariko unatwara ubuzima bw’abaturage mu gihe kigera ku isaha wamaze.
Ibi bihe kandi ngo byahise byibutsa undi wigeze kubaho muri Turkiya mu 1999 wahitanye abantu 17000.
Perezida wa Turikiya Tayyip Erdogan yavuze ko guverinoma igomba gukora ibishoboka byose ibikorwa by’ubutabazi bikihutishwa.
Ati “Nubwo dufite itsinda rigari rishakisha no gutanga ubutabazi bw’ibanze uyu munsi, ariko mu kuri ni uko ibikorwa byo gushakisha ababa bari mu bisigazwa by’ibyashenywe n’umutingito bitihuta nk’uko twifuza ko babikora.”
Kugeza ubu itsinda ry’abatabazi naryo rirakora amanywa n’ijoro ngo barebe ko hari abashobora kurokorwa bakiri bazima.
Mu bihe bitandukanye abari mu itsinda ry’ubutabazi muri ibi bihugu byahuye n’isanganya barokora ubuzima bwa bamwe mu bagwiriwe n’ibisigazwa by’inzu zashenywe n’umutingito batarashiramo umwuka.
Imijyi 10 ni yo yashegeshwe n’uyu mutingito ku buryo impungenge zikomeje kuba nyinshi bijyanye n’imibare y’abahitanywe na wo iri kwiyongera umunsi ku wundi.






Ibitekerezo 0