Byabereye mu gitero ingabo za Israel zagabye mu ntara ya Gaza kuri uyu wa Gatatu, aho ingabo z’icyo gihugu zimaze igihe zihanganye n’abagize Hamas bagenzura Gaza.
Itangazo ry’Ingabo za Israel, rivuga ko icyo gitero cyakoresheje ibisasu byo mu kirere cyishe abahungu ba Haniyeh aribo Amir Haniyeh, Mohammad Haniyeh na Hazem Haniyeh bose bari mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya Hamas.
Nta rundi rwego rwigeze rutangaza niba koko abo bantu Israel ivuga ko yishe ari ab’Umuyobozi mukuru wa Hamas nkuko CNN yabitangaje.
Imirwano irakomeje mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje ubuhuza ngo impande zombi zihagarike intambara imaze amezi asaga atandatu, imaze guhitana abasaga ibihumbi 33.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!